” Mu Rwanda Tuzaba uko dushaka kuba” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yageneye abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida Perezida Kagame ku Kicukiro, Perezida Kagame yababwiye ko imibare y’abitabiriye ubwayo ari ikimenyetso cy’u Rwanda rwasubiranye tukaba bamwe.

Yifashisha umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo “Ibyari inyeri byabaye inyanja”. Aha Perezida Kagame yagaragazaga ko u Rwanda rwahoze ari agahugu gato gasuzuguritse ubu rwabaye runini. Ndetse n’ibikorwa by’u Rwanda ubu bigaragara hose.

Icyateye izo mpinduka ku Rwanda Perezida Kagame yavuze ko ari ukwishakamo ibisubizo. Ati “Mu Rwanda twahisemo ngo tuzaba uko dushaka kuba ntabwo ari uko undi uwo ari we wese yumva twaba. Ni njyewe ni mwebwe ni FPR”.

- Advertisement -

Mu cyongereza ati “ITS A POLITICAL PHENOMENAL” yemeza ko ariyo mpamvu abenshi batabyumva ati “ariko niba ushaka kuvuga u Rwanda ukwiriye no kurumenya“. Perezida Kagame yavuze ko na kera abanyarwanda bari bamwe. Ati “Iyo byageraga ku rwanda ku bunyarwanda babagabari bamwe. Imyaka rero ibaye myinshi tutari bamwe ubu twasubiye kuba bamwe. Ubu bwinshi n’icyabazanye hano nicyo bivuze. Ni umugambi umwe abanyarwanda bahuriye hamwe kubaka igihugu cyabo ntawe usigaye inyuma.”

Kuri Perezida Kagame ikindi kigaragaza ubumwe ni ukubona abo mu mitwe yindi ya Politiki bafite ukundi batekereza bahuza na RPF nayo ifite ukundi itekereza bakajya hamwe.

Perezida Kagame yanenze abiyita ko bafite damokarasi bo hanze ya Afurika bagira amashyaka 2 ahora asimburana ku butegetsi. Nyamara bagera muri Afurika bakavuga ko amashyaka agomba kuba menshi. Aba ngo iyo bibaye ngombwa ko bagize umugambi wo kugirira abandi nabi ayo mashyaka yishyira hamwe. Byakorwa muri Afurika bigafatwa nk’ishyano.

Perezida Kagame yasabye abanyarwanda gukomeza urugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano usesuye. Asaba urubyiruko kwiga cyane, gukora cyane no guharanira umutekano.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:12 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe