U Rwanda rugiye kubaka ikusanyirizo ry’imboga n’imbuto rya mbere muri EAC

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 iri imbere I Masoro mu cyanya cy’inganda hateganijwe kubakwa isoko ry’imboga n’imbuto ryagutse.

Iri soko rigiye kubakwa mu mujyi wa Kigali rizatwara akayabo ka Miliyari 67 Frw. Ni Miliyoni 51.6 z’amadorali ya Amerika. Byitezwe ko rizaba ari iryambere ryo muri ubu bwoko ryagutse mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Muri iri soko rizaba ryihariye umuhererekane nyongeragaciro rw’imboga n’imbuto nibura Toni 180.000 zizajya zakirwa kandi zitunganywe buri munsi.

- Advertisement -

Uretse ibyanya byo gucururizamo, muri iri soko hazaba mo ibice byahariwe ibijyanye n’ibyangombwa, no kwita ku bwiza bw’ubuziranenenge. Muri iyi nyubako kandi hazabamo ibice bigenewe ububiko bw’imboga n’imbuto bigifite itoto, igice cyagenewe gutoranya no gushyira mu byiciro by’ubwiza imboga n’imbuto, igice cyagenewe abakora ibijyanye no kumisha imboga n’imbuto ndetse n’igice cyagenewe kuba ububiko bw’ibicuruzwa.

Iri soko ryitezweho kuzagabanya umusaruro wangirikaga utaragerw ku isoko ndetse n’uwaburaga ubwiza bukenewe ku isoko mpuzamahanga. Ryitezweho kandi kuzamura ingano y’imboga n’imbuto u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:34 am, Oct 29, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 82 %
Pressure 1012 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:38 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe