Perezida Kagame yakiriye Hailey Mariam Desalaign

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Hailemariam Desalegn wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Yari kumwe na Dr Agnes Kalibata umuyobozi wa AGRA.

Heilemariam Desalen kandi ni umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika, AGRA riyobowe n’umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata.

Umukuru w’Igihugu yakiriye aba bayobozi mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu by’Ibiribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024.

- Advertisement -

Perezida wa AGRA Dr Agnes Kalibata yavuze ko Inama nyafurika yiga ku kwihaza mu by’Ibiribwa, Africa Food Systems (AFS) Forum, izabera i Kigali ku wa 2-6 Nzeri 2024 izitabirwa n’abasaga 5000 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Hailemariama Desalaign asanzwe ari inshuti y’u Rwanda cyane, agaragara kenshi mu bikorwa birimo iby’ubuhinzi n’ubworozi. Ageze mu Rwanda mu gihe habura umunsi hari gusozwa imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi. Ageze mu Rwanda kandi mu gihe hitegirwa irahira rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Afrika Food System ni inama mpuzamahanga ihuza abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi, abashakashatsi, abashoramari n’abari mu nzego zifata ibyemezo. Ni inama igamiie kurebera hamwe ingamba zafatwa ngo Afurika yijaze mu biribwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:41 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 39 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe