48% by’abakobwa babyarira iwabo bagerageza kwiyahura – Ubushakashatsi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda bwagaragaje ko 48% by’abakobwa babyarira iwabo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa ribagiraho ingaruka zirimo no kuba bagerageza kwiyambura ubuzima.

Ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba imiterere y’ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abangavu baterwa inda imburagihe n’uburyo bwo kurikumira. Bwakozwe abakobwa babyariye iwabo basubiza ibibazo by’abashakashatsi.

Ku kibazo cyabazaga niba hari igihe Umukobwa utwite yaba yaratekereje kuba yakwiyahura, hafi kimwe cya kabiri cy’abasibije bemeje ko babitekereje. Ibi ngo bigaterwa ahanini n’amagambo akomeretsa babwirwa n’ababyeyi ndetse n’ababarera. Hari abasubije Kandi ko bakorewe ihohoterwa ribabaza umubiri ririmo gukubitwa, kwimwa ibyo kurya, gufungiranwa mu nzu n’ibindi.

- Advertisement -

Umuryango nyarwanda nturabasha kwakira inda zitateganijwe ziterwa abangavu. Gusa imibare y’abaziterwa yo igenda yiyongera umwaka ku wundi. Umuryango nyarwanda ugashishikarizwa kwigisha abana ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bityo bakabasha kwirinda guterwa izi nda. Ubu bukangurambaga kandi bunongerwaho ubwo gusaba ababyeyi kumva kk umwana w’umukobwa watewe inda adakwiriye kugirwa igicibwa mu muryango.

Imibare iheruka yakozwe na Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu 2022 igaragaza ko Intara y’Iburasirazuba ari yo iyoboye izindi mu kugira umubare munini w’abana baterwa inda.  Muri uwo mwaka mu gihugu hose abakobwa ibihumbi 23 ni bo batewe inda imburagihe bari munsi y’imyaka 18 harimo 9,188 bo muri Ntara y’i Burasirazuba. Uturere twari dufite abakobwa babyaye benshi ni Nyagatare ifite 904, Gatsibo ifite 892 na Bugesera ifite 689

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:42 am, Sep 8, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 6:00 pm

Inkuru Zikunzwe