54 Barangije muri Kaminuza y’ubuvuzi ya Butaro bahawe umukoro

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa 4 Nyakanga abanyeshuri 54 baturuka mu bihugu 16 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master degree) mu buvuzi. Bahawe umukoro wo kujya guhindura serivisi z’ubuzima mu bihugu byabo.

Mu butumwa yageneye aba banyeshuri umuyobozi mukuru w’iyi Kaminuza Dr. Jim Yong Kim yabasabye kugaragaza impinduka. Ati “Tubitezeho kujya hanze mugahindura serivisi zo mu rwego rw’ubuvuzi muri Afurika, ku isi muri rusange. Mukibanda ku bihugu bikennye n’ibyibasirwa n’indwara cyane kuko aho niho hakenewe kwitabwaho byihariye”.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana nawe yashimye umusanzu w’iyi Kaminuza ya Global Health Equity mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Dr Sabin yagize ati ” Dufite akazi gakomeye ko gukorwa twatangiye Kandi kagomba kurangizwa. Aka navugamo nka Gahunda ya 4×4. Iyi ni gahunda tumaze igihe dutegura Kandi dufatanije n’abatanyabikorwa barimo na Kaminuza na UGHE. Tubashimiye ko muri kuyishyira mu bikorwa”.

- Advertisement -

Iyi gahunda ya 4×4 ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukuba umubare w’abaganga 4 mu gihe cy’imyaka 4. Iyi Kaminuza ya UGHE ukorera I Butaro mu Majyaruguru y’u Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2015 ku bufatanye bw’umuryango Partners in Health na Guverinoma y’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:23 am, Dec 23, 2024
temperature icon 22°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1014 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe