Ubuhenzacyaha bw’u Rwanda bugaragaza ko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 40 aribo benshi byihariye imanza nshinjabyaha ku gipimo cya 78%.
Ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2024/2025 Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana, yagaragaje ko hakenewe ingamba mu kugabanya umubare w’urubyiruko rukora ibyaha. Umushinjacyaha Angelique yagize ati “Turebye ikigero cy’abakurikiranwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, abagera kuri 46,7% bari hagati y’imyaka 18 na 30, bivuga ko abantu bagera kuri 78% by’abakurikiranwa bose bari munsi y’imyaka 40.”
Imibare y’imanza nshinjabyaha zaciwe muri uyu mwaka ushize w’ubucamanza kandi igaragaza ko ibyaha byo gukubita no gukomeretse ndetse n’ubujura biza ku isonga.
Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana yagize ati “Ubushinjacyaha bwasanze mu mwaka ushize hari ibyaha bibiri biza ku isonga, ibyo byaha ni ubujura no gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, ibyo byaha byihariye 57% y’ibyaha byose byakozwe.”
Inzego z’ubutabera zemeza ko hagikeneye kongerwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko imyitwarire ikwiriye ituma badahora mu manza.