Komiseri ushinzwe Ubukangurambaga rusange muri FPR Inkotanyi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ibyo uyu Muryango wemereye Abanyarwanda byagezweho ku kigero cya 90. Yagaragaje kandi ko aabanyarwanda bagize uruhare mu gutanga ibitekerezo bizashyirwa muri manifesto ya 2024-2029.
Ati “Bakurikijeho gahunda yo kwitorera umukandida uzabahagararira mu matora, Nyakubahwa Paul Kagame.’’
Komiseri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150 zamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi.
Ati “Ni abahanzi, hari n’abatari abahanzi biririmbira bahuye, bari nko mu muganda. Si twe twavuze ngo bamamaze mbere y’igihe.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza biteganijwe gutangira kuri uyu wa 22 Kamena. Umukandida wa FPR Inkotanyi akaba n’umukuru w’igihugu Paul Kagame aratangirira mu karere ka Musanze I Busogo.
Imitwe ya politiki umunani ni yo yemeje kuzashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida.
Green Party yatanze umukandida wayo mu gihe PS Imberakuri yo nta mukandida yashyigikiye.