Abakinnyi ba APR biganje mu begukanye ibihembo by’Ukuboza 2023

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaraye ritanze ibihembo ku bitwaye neza mu Ukuboza 2023, ku bakinnyi  bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ni ibihembo byashyizweho na FERWAFA ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

Victor Mbaoma ukinira, APR FC ni we wabaye umukinnyi w’ukwezi, yari ahanganye na Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports, Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjili ba Police FC.

- Advertisement -

Igitego cyiza cy’ukwezi cyahembwe ni icya Elie Kategaya  ukinira  APR FC, icyakora igitego yahembewe yagitsinze akinira Mukura VS  ubwo  yahuraga na Gasogi United. Igitego cye cyarushije  icya Hakizimana Muhadjili, Sharif Bayo  na Samuel Pimpong.

Umutoza mwiza yabaye Mashami Vincent  utoza  Police FC wahize Afahmia Lofti wa Mukura VS, Thierry Froger wa APR FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC.

Umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye yabaye Nzeyurwanda Djihad wahawe igihembo ahigitse Niyonkuru Pascal, Sebwato Nicholas na Simon Tamale wa Rayon Sports .

Victor Mbaoma yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abandi bahembwa  ibihumbi 300 Frw buri  umwe. Ibi bihembo bizajya bitangwa buri kwezi.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:49 am, Dec 22, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1015 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 8 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe