Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryaraye ritanze ibihembo ku bitwaye neza mu Ukuboza 2023, ku bakinnyi bitwaye neza muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Ni ibihembo byashyizweho na FERWAFA ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.
Victor Mbaoma ukinira, APR FC ni we wabaye umukinnyi w’ukwezi, yari ahanganye na Luvumbu Nzinga wa Rayon Sports, Bigirimana Abedi na Hakizimana Muhadjili ba Police FC.
Igitego cyiza cy’ukwezi cyahembwe ni icya Elie Kategaya ukinira APR FC, icyakora igitego yahembewe yagitsinze akinira Mukura VS ubwo yahuraga na Gasogi United. Igitego cye cyarushije icya Hakizimana Muhadjili, Sharif Bayo na Samuel Pimpong.
Umutoza mwiza yabaye Mashami Vincent utoza Police FC wahize Afahmia Lofti wa Mukura VS, Thierry Froger wa APR FC na Habimana Sosthene wa Musanze FC.
Umunyezamu wakuyemo umupira ukomeye yabaye Nzeyurwanda Djihad wahawe igihembo ahigitse Niyonkuru Pascal, Sebwato Nicholas na Simon Tamale wa Rayon Sports .
Victor Mbaoma yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, abandi bahembwa ibihumbi 300 Frw buri umwe. Ibi bihembo bizajya bitangwa buri kwezi.