Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu 17 Mutarama 2024 yifatanyine na mugenzi we wa Ghana Nana Akufo-Addo gutangiza ibitaramo bya Move Africa bigiye kubera muri Ghana nyuma y’iminsi micye bitangirijwe mu Rwanda .
Perezida Kagame yabwiye abatabiriye uyu muhango ko Afurika ifite impano zikeneye gushyikirwa ndetse anabaha ubuhamya bw’ibyishimo ibi bitaramo byasigiye Abanyarwana.
Ati”Mu kwezi gushize twatewe ishema no kwakira itangizwa ry’ ibitaramo bya Move Africa, ku bufatanye na Global Citizen .Si ugukabya Kendrick Lamar yazengurutse Kigali yose adutaramira. Twanishimiye birushijeho ko yabonye umwanya wo guha abahanzi bacu b’imbere mu gihugu. Afurika ifite impano nyinshi icyo babura ni abo bigiraho no gushyigikirwa. Ubushake bwa Global citizen bwo guteza imbere ibitaramo bikozwe kinyamwuga buzasigira iterambere rirambye akarere kacu.”
Ibitaramo bya Move Afrika byatangirijwe mu Rwanda umwaka ushize, ku nshuro ya mbere byitabwirwa n’umuraperi Kendrick Lamar wasusurukije abakunzi b’umuziki i Kigali.
Kwiyongeramo kwa Ghana ni umwe mu mihigo ubuyobozi bwa ‘Move Afrika’ bwari bwihaye cyane ko bufite intego y’uko byibuza bizagera mu 2025 ibirori bya Move Afrika bibera mu bihugu bitanu.
Mu rwego rwo kureshya abakunzi b’imyidagaduro ‘Move Afrika’ ifite gahunda yo kongera umubare w’abahanzi mpuzamahanga n’abo mu Karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye.