Abahanzi bacu bafite impano, icyo babura n’abo bigiraho – Perezida Kagame mu gutangiza Move Africa 

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu 17 Mutarama 2024 yifatanyine na mugenzi we wa Ghana  Nana Akufo-Addo gutangiza  ibitaramo bya  Move  Africa bigiye kubera muri Ghana  nyuma y’iminsi micye bitangirijwe mu Rwanda .

Perezida Kagame yabwiye abatabiriye  uyu muhango ko Afurika ifite impano zikeneye gushyikirwa ndetse anabaha ubuhamya bw’ibyishimo ibi bitaramo byasigiye Abanyarwana.

Ati”Mu kwezi gushize twatewe ishema no kwakira itangizwa ry’ ibitaramo bya Move Africa, ku bufatanye na Global Citizen .Si ugukabya Kendrick Lamar yazengurutse Kigali yose adutaramira. Twanishimiye birushijeho ko yabonye umwanya wo guha abahanzi bacu b’imbere mu gihugu. Afurika ifite impano nyinshi icyo babura ni abo bigiraho no gushyigikirwa. Ubushake bwa Global citizen  bwo guteza imbere ibitaramo bikozwe kinyamwuga buzasigira iterambere rirambye akarere kacu.”

Ibitaramo bya Move Afrika byatangirijwe mu Rwanda umwaka ushize, ku nshuro ya mbere byitabwirwa n’umuraperi Kendrick Lamar wasusurukije abakunzi b’umuziki i Kigali.

Kwiyongeramo kwa Ghana ni umwe mu mihigo ubuyobozi bwa ‘Move Afrika’ bwari bwihaye cyane ko bufite intego y’uko byibuza bizagera mu 2025 ibirori bya Move Afrika bibera mu bihugu bitanu.

Mu rwego rwo kureshya abakunzi b’imyidagaduro ‘Move Afrika’ ifite gahunda yo kongera umubare w’abahanzi mpuzamahanga n’abo mu Karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:02 am, May 9, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1022 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe