Ubugenzacyaha mu gihugu cy’u Bufaransa bwatangije iperereza kuri Lt Col Nzapfakumunsi Jean Marie Vianney wahoze ari umujandarume mu Rwanda, akurikiranweho kugira uruhare muri genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
Mu mpera za Nyakanga umwaka ushize nibwo iperereza ry’ibaze ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ryatangiye gukorwa kuri Nzapfakumunsi. Ikinyamakuru Mediapart cyahishuye amakuru y’iri perereza kivuga ko riri gukorwa n’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’iby’iterabwoba mu bucamanza bw’U Bufaransa.
Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi w’imyaka 71 yari afite ipeti rya lieutenant-colonel muri Jandarumori , Ashinjwa guha imbunda abicanyi ngo bazikoreshe bica Abatutsi basaga ibihumbi 2 bari bahungiye mu rusengero rwa Nyange mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba.
Nzapfakumunsi yize mu ishuri rya jandarumuri mu mwaka 1979 arangiza mu mwaka wa 1980, yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1997 abanza kwanga kwaka ubuhungiro n’ubudahangarwa nk’impunzi mu kigo gishinzwe kurinda impunzi mu Bufaransa kuko cyamukekagaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Mediapart ivuga ko ariko mu mwaka wa 2004, Nzapfakumunsi yabonye ubwenegihugu bw’Ubufaransa ndetse ko gifite amakuru ko kugeza ubu ari naho agituye.
Kugeza ubu ubucamanza bw’Ubufaransa bumaze gufunga abantu 7 bahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibifitanye isano nayo. uheruka gukatitwa ni Dr Sosthène Munyemana wakatiwe igifungo cy’imyaka 24.