U Bufaransa bwatangije iperereza kuri Lt Col Nzapfakumunsi ukekwaho Jenoside

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubugenzacyaha mu gihugu cy’u Bufaransa bwatangije iperereza kuri Lt Col Nzapfakumunsi Jean Marie Vianney  wahoze ari umujandarume mu Rwanda, akurikiranweho  kugira uruhare  muri genoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Mu mpera za Nyakanga umwaka ushize nibwo iperereza ry’ibaze ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu  ryatangiye gukorwa kuri Nzapfakumunsi. Ikinyamakuru Mediapart cyahishuye amakuru y’iri perereza kivuga ko riri gukorwa n’ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu ndetse n’iby’iterabwoba mu bucamanza bw’U Bufaransa.

Jean-Marie Vianney Nzapfakumunsi w’imyaka 71 yari afite ipeti rya lieutenant-colonel  muri Jandarumori , Ashinjwa guha imbunda abicanyi  ngo bazikoreshe bica Abatutsi  basaga ibihumbi 2 bari bahungiye mu rusengero rwa Nyange mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye  ubu ni mu ntara y’Uburengerazuba.

Nzapfakumunsi yize mu ishuri rya jandarumuri mu mwaka  1979 arangiza mu mwaka wa 1980, yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1997 abanza kwanga kwaka ubuhungiro n’ubudahangarwa nk’impunzi mu kigo gishinzwe kurinda impunzi mu Bufaransa kuko cyamukekagaho  kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Mediapart ivuga ko ariko mu mwaka wa 2004, Nzapfakumunsi  yabonye ubwenegihugu bw’Ubufaransa  ndetse ko gifite amakuru ko kugeza ubu ari naho agituye.

Kugeza ubu ubucamanza bw’Ubufaransa bumaze gufunga abantu 7 bahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ibifitanye isano nayo. uheruka gukatitwa ni  Dr Sosthène Munyemana wakatiwe igifungo cy’imyaka 24.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:30 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe