Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Ikigo cya Polisi cyo mu Busanza, kizajya cyifashishwa mu gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga giteganyijwe gutangira muri uyu mwaka.
Ati “Turi kugera ku musozo sinzi ko twagera mu mwaka hagati tutarabahamagara ngo tubereke hanyuma abantu bakoreshe kiriya kigo”.
Polisi yigeze gutangaza ko muri iki kigo hateganyijwe uburyo ababishaka bazajya bakorera impushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ cyangwa iza ‘manuel’.
Iki kigo kizorohereza abantu kurushaho kuko nko mu isaha imwe umuntu azajya aba arangije ikizamini. Ibizamini hafi ya byose bizajya bihakorerwa uretse ibya perimi E ya za rukururana ariko n’ubundi buryo busanzwe buzakomeza gukoreshwa mu bindi bice by’igihugu nkuko ACP Rutikanga yabitangarije RTV.