Gukorera ‘Permis’ ku modoka za ‘Automatique’ bigiye gutangira mu Rwanda

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Ikigo cya Polisi cyo mu Busanza, kizajya cyifashishwa mu gukora ibizamini byo gutwara ibinyabiziga giteganyijwe gutangira muri uyu mwaka.

Ati “Turi kugera ku musozo sinzi ko twagera mu mwaka hagati tutarabahamagara ngo tubereke hanyuma abantu bakoreshe kiriya kigo”.

Polisi yigeze gutangaza ko muri iki kigo hateganyijwe uburyo ababishaka bazajya bakorera impushya zo gutwara imodoka za ‘automatique’ cyangwa iza ‘manuel’.

Iki kigo kizorohereza abantu kurushaho kuko nko mu isaha imwe umuntu azajya aba arangije ikizamini. Ibizamini hafi ya byose bizajya bihakorerwa uretse ibya perimi E ya za rukururana ariko n’ubundi buryo busanzwe buzakomeza gukoreshwa mu bindi bice by’igihugu nkuko ACP Rutikanga yabitangarije RTV.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:26 am, May 20, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 93 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe