Habimana Elie yagizwe Umuyobozi Mukuru wa ‘Norrsken Kigali House’, Ishami ry’Ikigo cyo muri Suède gifasha ba rwiyemezamirimo bato mu by’ikoranabuhanga, asimbuye Pascal Murasira wari umaze igihe kuri uyu mwanya.
Biteganyijwe ko Elie Habimana azatangira izi nshingano nshya ku wa 1 Werurwe mu 2024. Elie Habimana ntabwo ari mushya muri Norrsken cyane ko yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’iri shami ryo muri Afurika y’Iburasirazuba rikorera i Kigali.
Norrsken Kigali House yatangiye imirimo mu 2021, aho kugeza kuri ubu ikorerwamo na ba rwayimezamirimo mu by’ikoranabuhanga 1200 biganjemo urubyiruko. Mu gihe cy’imyaka ibiri imaze kwinjiza miliyoni 45$.
- Advertisement -
Ubwanditsi