Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa NTV Kenya, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga, ushaka kuyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) asimbuye umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat.
Perezida Kagame yavuze ko yashyigikiye Odinga abishingiye ku kuba yarakoze akazi keza mu gihe yari Intumwa Nkuru ya AU ishinzwe ibikorwaremezo.
Yagize ati “Raila Odinga ndamuzi, nzi urugamba yanyuzemo. Mu 2018 ubwo nari Umuyobozi Mukuru wa AU, yari Intumwa Nkuru ishinzwe ibikorwaremezo. Yakoze akazi neza, kandi yarakumvaga. Bityo, tuzamushyigikira kandi tumwifuriza ibyiza. Tuzamushyigikira no mu gihe azaba yaragezeyo kugira ngo Afurika izagere ku ntego.”
Raila Odinga mu cyumweru gishize yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yahuye na Perezida Kagame, bakaganira ku buryo bwo gushyigikira kandidatire ye kuri uyu mwanya.