Icyatumye Perezida Kagame ashyigikira kandidatire ya Raila Odinga muri AU

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa NTV Kenya, yatangaje ko ashyigikiye kandidatire ya Raila Odinga, ushaka kuyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) asimbuye umunya-Tchad, Moussa Faki Mahamat.

Perezida Kagame yavuze ko yashyigikiye Odinga abishingiye ku kuba yarakoze akazi keza mu gihe yari Intumwa Nkuru ya AU ishinzwe ibikorwaremezo.

Yagize ati “Raila Odinga ndamuzi, nzi urugamba yanyuzemo. Mu 2018 ubwo nari Umuyobozi Mukuru wa AU, yari Intumwa Nkuru ishinzwe ibikorwaremezo. Yakoze akazi neza, kandi yarakumvaga. Bityo, tuzamushyigikira kandi tumwifuriza ibyiza. Tuzamushyigikira no mu gihe azaba yaragezeyo kugira ngo Afurika izagere ku ntego.”

Raila Odinga mu cyumweru gishize yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yahuye na Perezida Kagame, bakaganira ku buryo bwo gushyigikira kandidatire ye kuri uyu mwanya.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:18 am, Apr 27, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe