Abahamya ba Yehova icyenda mu Burusiya bakatiwe igifungo nyuma yo n’icyaha cy’ubuhezanguni, aho havumbuwe amajwi yabo bari gusenga kandi batabyemerewe. Abafunzwe bari hagati y’imyaka 35 na 72, bakatiwe imyaka hagati y’itatu n’irindwi.
Mu 2017 urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwashyize abahamya ba Yehova mu rwego rw’abahezanguni, ndetse hahagarikwa amashami yabo 400 mu gihugu. Icyo gihe habarurwaga abahamya ba Yehova ibihumbi 175, bamwe barafashwe bahatwa ibibazo abandi barafungwa kuko hari ibyo batubahiriza.
Umunani mu bafunzwe bari bamaze imyaka irenga ibiri bafunzwe by’agateganyo. Ibyaha baregwaga byari bishingiye ku majwi yafashwe basenga kandi batabyemerewe. Mu cyumweru gishize hari undi muhamya wa Yehova wakatiwe imyaka umunani nyuma yo kubonwa asenga akoresheje iyakure [videoconference].
Iyobokamana ryo mu Burusiya ryihariwe n’itorero ry’aba- Orthodox ari naryo Putin yiyumvamo. Abakomeye muri iri torero bafata abahamya ba Yehova nk’abadashobotse kuko batemera kujya mu gisirikare n’izindi gahunda za leta. Abagera kuri 794 baciriwe imanza bazira ukwemera kwabo, uyu munsi abagifunze ni 128.