Abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique bambitswe imidali y’ishimwe

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Tariki 28 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.

Mu bambitswe imidali y’ishimwe harimo abapolisi 279 bagize amatsinda abiri ari yo; RWAFPU I-9 na RWAPSU I-8 n’abagera kuri 41 badakorera mu matsinda (IPOs), mu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui ari naho aya matsinda yombi aherereye.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku murava n’ubwitange byabaranze mu kazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano no mu kuzuza izindi nshingano zitandukanye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye.

- Advertisement -

CP Bizimungu kandi yabashimiye ibikorwa by’ubumuntu byabaranze bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bagiye bakora muri iki gihugu birimo umuganda rusange, gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi bayakeneye kwa muganga, gutanga ubuvuzi ku buntu no kugeza amazi meza ku baturage, abasaba gukomeza kwitwara neza no kurushaho gukora kinyamwuga.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubullika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, aho kugeza ubu rufite abapolisi bari mu butumwa barenga 690.

Umutwe w’abapolisi RWAFPU ufite inshingano zitandukanye zirimo izo kurinda abaturage b’abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo no guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, mu gihe Umutwe wa RWAPSU ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique barimo; Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:15 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe