Kwibuka 30:  Uko Perezida Kagame yakiriye kuza kwa  Ramaphonsa n’ibiganiro bazagirana

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida Kagame yemeje ko mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril  Ramaphosa  yemeye kuzaza kwifatanya n’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko azishimira kugirana na we ibiganiro byanagura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibi Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yagiranye   na   SABC News   yo muri Afurika y’Epfo,  muri iki kiganiro Perezida Kagame akaba yanenze Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri SADEC byemeye kuza kurwana mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa bikifatanya  n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR   ushinjwa gusiga ukoze jenoside mu Rwanda.

Yavuze ko ibihugu bya SADEC byemeye kuza kwifatanya na FDLR ari igisebo bizahora bigendana ndetse ko  bigoye kuzasobanurira isi uko bafashe iki cyemezo. Kuri Perezida Kagame, ngo ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari mu murongo mwiza wo guhagarara hagati y’impande zirwana, hagashakwa igisubizo.

- Advertisement -

Muri iki  kiganiro kandi Perezida Kagame yavuze ku mubano  utari mwiza uri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo , akaba yashinje iki gihugu kwirengagiza gukora iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda Col. Patrick Karegeya wapfriye muri Afurika y’Epfo.

Yavuze ko ahubwo Afurika y’Epfo yahise ifata uruhande yifatanya n’abashinja u Rwanda kugira uruhare muri urwo rupfu ndetse itangira kwakira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abarwanya u Rwanda batangira kuhategurira ibikorwa birurwanya.

Perezida Kagame abajijwe niba kuri iki kibazo  yarigeze aganira na Perezida Ramaphosa uyoboye iki gihugu ubu, yasubije ati “Yego byarabaye ushobora nawe kumubaza, wanabaza n’abandi bagize  Guverinoma.”

Umunyamakuru Sophie Mokoena  amubajije niba Perezida  Ramaphosa azaza   kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro  ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi  Perezida  Kagame yamusubije ati:” Nishimiye ko azaza kandi byaba byiza tugize ibindi biganiro byisumbuyeho.”

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo nabyo byemeje ko Ramaphosa azaza kwifatanya n’u Rwanda kwibuka mu itangazo byacishije ku rubuga X rwahoze ari Twitter, Ramaphosa arazana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Naledi Pandor.

Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize SADEC byoheje ingabo muri  Congo kurwanya M23, ni intambara ibyo bihugu biri kwifatanyamo na FDLR umutwe urwanya  u Rwanda ndetse ushinjwa ko wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Byitezwe ko aba bakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizibanda kuri iki kibazo.

Muri iyi ntambara kandi bivugwa ko hari abasirikare ba Afurika y’Epfo bafashwe n’umutwe wa M23,  uru ruzinduko rushobora kuba umwanya mwiza kuri Perezida Ramaphosa wo gushaka amaboko ku Rwanda ngo ruyifashe mu biganiro byatuma M23 irekura abo basirikare.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:02 pm, Dec 22, 2024
temperature icon 24°C
light rain
Humidity 61 %
Pressure 1009 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 6:05 pm

Inkuru Zikunzwe