Perezida Kagame yemeje ko mugenzi we wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yemeye kuzaza kwifatanya n’u Rwanda mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko azishimira kugirana na we ibiganiro byanagura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu kiganiro yagiranye na SABC News yo muri Afurika y’Epfo, muri iki kiganiro Perezida Kagame akaba yanenze Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri SADEC byemeye kuza kurwana mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa bikifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ushinjwa gusiga ukoze jenoside mu Rwanda.
Yavuze ko ibihugu bya SADEC byemeye kuza kwifatanya na FDLR ari igisebo bizahora bigendana ndetse ko bigoye kuzasobanurira isi uko bafashe iki cyemezo. Kuri Perezida Kagame, ngo ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zari mu murongo mwiza wo guhagarara hagati y’impande zirwana, hagashakwa igisubizo.
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yavuze ku mubano utari mwiza uri hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo , akaba yashinje iki gihugu kwirengagiza gukora iperereza ku rupfu rw’Umunyarwanda Col. Patrick Karegeya wapfriye muri Afurika y’Epfo.
Yavuze ko ahubwo Afurika y’Epfo yahise ifata uruhande yifatanya n’abashinja u Rwanda kugira uruhare muri urwo rupfu ndetse itangira kwakira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abarwanya u Rwanda batangira kuhategurira ibikorwa birurwanya.
Perezida Kagame abajijwe niba kuri iki kibazo yarigeze aganira na Perezida Ramaphosa uyoboye iki gihugu ubu, yasubije ati “Yego byarabaye ushobora nawe kumubaza, wanabaza n’abandi bagize Guverinoma.”
Umunyamakuru Sophie Mokoena amubajije niba Perezida Ramaphosa azaza kwifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi Perezida Kagame yamusubije ati:” Nishimiye ko azaza kandi byaba byiza tugize ibindi biganiro byisumbuyeho.”
Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo nabyo byemeje ko Ramaphosa azaza kwifatanya n’u Rwanda kwibuka mu itangazo byacishije ku rubuga X rwahoze ari Twitter, Ramaphosa arazana na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Naledi Pandor.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize SADEC byoheje ingabo muri Congo kurwanya M23, ni intambara ibyo bihugu biri kwifatanyamo na FDLR umutwe urwanya u Rwanda ndetse ushinjwa ko wasize ugize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Byitezwe ko aba bakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro bizibanda kuri iki kibazo.
Muri iyi ntambara kandi bivugwa ko hari abasirikare ba Afurika y’Epfo bafashwe n’umutwe wa M23, uru ruzinduko rushobora kuba umwanya mwiza kuri Perezida Ramaphosa wo gushaka amaboko ku Rwanda ngo ruyifashe mu biganiro byatuma M23 irekura abo basirikare.