Macron yongeye gukomoza ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Mu gihe hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, binyuze mu buryo bw’amashusho, yatangaje ko yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 30, aniyemeza gukomeza kubaka ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda.

Perezida Macron wahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourne mu bikorwa byo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu butumwa bwe yongeye gukomoza ku ruhare rw’u Bufaransa mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, iyi Jenoside ni umwanya nanone ugoye mu mateka yanyu akaba n’amateka yacu, ndizera ko byose nabivuze tariki 27 Gicurasi 2021 ubwo nari muri mwe, nta jambo nta rimwe ryo kongeraho kandi nta niryo gukuraho ku byo nababwiye. U Bufaransa bwemera ibintu byose navuze mu magambo nakoresheje n’ubundi mbigarukaho, nkaba nshimira nanone Perezida Kagame uburyo ibi yabyakiriye ndetse n’uburyo twembi byatumye dutangira paje nshya y’imibanire yacu.”

- Advertisement -

Perezida Macron yakomeje avuga ko ahahise hararangiye, gusa bitabujije gukomeza gusesengurwa, hakigwa n’abanyamateka b’u Bufaransa mu buryo bwiza hamwe n’umurimo ukomeje wo kwandika amateka yabaye. Yavuze ko umurimo wo kwandika aya mateka ugomba guhererekanywa, ukaba impamvu y’ubutumwa bukomeje hagati y’abashakashatsi n’abarimu ba za kaminuza.

Yagize ati “Inyandiko zo hambere zose zibikwe neza, nibiba ngombwa ubuhamya buhuzwe kandi n’akazi gakomeze. Mu byukuri, ku munsi nk’uyu ndangira ngo nongere mbagaragarize urukundo no kwifatanya namwe kongera kwemera imbere yanyu aya magambo yo ku itariki 27 Gicurasi 2021, nababwiye ko biri mu bushake bwanjye, ndetse bukaba n’ubw’u Bufaransa nuko dukomeza kujya imbere dufatanye urunana twibuka buri gihe ariko dufite n’ubwo bushake bw’icyizere cyubakiye gusa ku guhanga amaso ahahise no kwemera ibyaho.”

Yavuze ko u Bufaransa bufite ubushake buhamye bwo kubaka ubufatanye bushya n’u Rwanda binyuze mu karere buherereyemo ndetse n’umugabane w’Afurika muri rusange, yemeza ko ari byo u Bufaransa bushyize imbere mu kazi ka buri munsi, ndetse ko azakomeza kubyiyemeza ari kumwe n’Abanyarwanda.

Ibi Perezida Macron yakomojeho by’amagambo yavuze muri Gicurasi 2021 ubwo aheruka mu Rwanda, icyo gihe yari yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yakomeje ku ruhare ruziguye u Bufaransa bwagize mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse akiyemeza guhindura amateka mabi yaranze umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe, yagize ati “Mpagaze imbere yanyu nciye bugufi, niyoroheje. Nazanywe no kwemera uruhare rwacu kandi kwemera aya mateka n’uruhare rwacu ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake tubyikorera. Ni umwenda twishyuye inzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse.”

U Bufaransa mu gihe bwayoborwaga na François Mitterand bwashyigikiye “buhumyi” itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu nkunga zirimo intwaro bwahaye ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana, ndetse ziri mu zifashishijwe mu gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe Abatutsi.

Ntibyagarukiye aho kuko ingabo zabwo zatereranye Abatutsi mu gihe cya Jenoside, ubwo bari bategereje ko zibatabara binyuze muri “Opération Amaryllis” na “Opération Turquoise”.

Perezida Macron kandi aherutse gushimangira ko u Bufaransa n’ibindi bihugu by’inshuti iyo bibishyiramo ubushake byashoboraga guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:35 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe