Abayisilamu babwiwe ko ejo tariki ya 10 Mata bazizihiza ilayidi birinda iby’ubusabane, kwishimisha ndetse n’indi myidagaduro nk’uko bari basanzwe babikora kubera igihe cy’icyunamo igihugu kirimo.
Sheikh Hitimana Salim, umuyobozi wa Isilamu mu Rwanda yavuze ko ilayidi yahuye n’ibihe bidasanzwe u Rwanda rurimo byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Bivuga ko rero ibijyanye n’ubusabane n’uburyo twajyaga twizihiza ilayidi bitemewe kubera amabwiriza ahari ajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yakomeje agira ati “Ubwo rero Abayisilamu bagomba kubyitwararika bagakora gahunda zijyanye no gusenga isengesho ry’ilayidi rizaba mu gitondo kugira ngo rifashe n’izindi gahunda zijyanye no kwibuka hirya no hino”.
Ubusanzwe Abayisilamu bajyaga basoza ilayidi mu birori birimo kwishima no gusangira n’imiryango n’inshuti zabo hirya no hino.