Abayisilamu basabwe kwizihiza ilayidi bitwararika ibihe byo kwibuka30

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Abayisilamu babwiwe ko ejo tariki ya 10 Mata bazizihiza ilayidi birinda iby’ubusabane, kwishimisha ndetse n’indi myidagaduro  nk’uko bari basanzwe babikora kubera igihe cy’icyunamo igihugu kirimo.

Sheikh Hitimana Salim, umuyobozi wa Isilamu mu Rwanda yavuze ko ilayidi yahuye n’ibihe bidasanzwe u Rwanda rurimo byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati “Bivuga ko rero ibijyanye n’ubusabane n’uburyo twajyaga twizihiza ilayidi  bitemewe kubera amabwiriza ahari ajyanye n’ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero Abayisilamu bagomba kubyitwararika  bagakora gahunda zijyanye no gusenga isengesho ry’ilayidi rizaba mu gitondo kugira ngo rifashe n’izindi gahunda zijyanye no kwibuka hirya no hino”.

Ubusanzwe Abayisilamu bajyaga basoza ilayidi mu birori birimo kwishima no gusangira n’imiryango n’inshuti zabo hirya no hino.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:43 am, May 20, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1010 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe