Abiga imyuga bakomeje kwiyongera ngo bahangane n’ubushomeri

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Burya ngo ”Umwana w’umufundi arabwirirwa ntaburara!” Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abanyeshuri bize imyuga n’ubumenyingiro baba bafite amahirwe menshi yo kubona akazi ku isoko ry’umurimo, iyi ngo ni nayo mpamvu Leta yashyize imbaraga muri aya mashuri nk’uko biherutse kugarukwaho na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Imyuga n’ubumenyingiro ni imwe mu nzira igihugu cyafashe yo guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko binyuze mu mahugurwa bahabwa y’igihe gito ndetse no kuyiga mu mashuri yisumbuye no muri Kaminuza.

Kugeza ubu mu mashuri y’imyuga ya TSS, higishwa amashuri 40 atandukanye yo mu byiciro by’ubukungu bw’igihugu bigera ku 10, ajyanishwa n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya EMVTC-REMERA, Jacques Nshimiye, avuga ko bakurikiza integenyanyigisho bahabwa na Minisiteri y’Uburezi, mu gushyira ku isoko abakozi bashoboye.

Ati “Hari n’ubushakashatsi bawakozwe bwagaragaje ko umuntu ufite ubumenyi mu bukanishi bw’amamodoka, afite ikigaragaza ko yabwize, akagira n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, aba bantu 99% nta bushomeri bubarangwaho. N’abanyeshuri basoje hano bafite izo mpamayabumenyi ebyiri bahita bagira amahirwe yo kwinjira ku isoko ry’umurimo.”

Imirenge 392 ifitemo nibura byibuze ishuri rimwe ry’imyuga, mu gihe indi 24 harimo kubakwa, n’ibikoresho bizifashihwa mu kwigisha byamaze kugurwa, ayo mashuri akazigirwamo mu mwaka w’amashuri utaha wa 2024-2025.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yemeza ko ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe muri 2018, inzira nyayo yo kubaka ubushobozi bwa muntu ari uburezi bufite ireme bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Yagize ati “Mu isesengura twakoze twasanze abana bize imyuga, barangije mu mashuri yisumbuye y’imyuga ndetse na mbere y’uko bajya muri kaminuza, ni nk’aho babona akazi, mu gihe kitarenze amezi arindwi mu gihe abize ibindi ibisanzwe hari igihe batinda kubona akazi, nubwo nako leta ikora uko ishoboye ngo imirimo iboneke, ariko abize imyuga babona akazi vuba rwose.”    

Akomeza agira ati “Hari kandi bimwe mu bikorwa guverinoma ikora kugira abarangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babashe kubona akazi, aho bahuzwa n’inganda n’ahandi hose bashobora gukora.”

 

Biteganyijwe ko umubare w’abagana aya mashuri ya TSS uzagera ku ntego igihugu kihaye ya 60% y’abanyeshuri barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yigirwamo n’abanyeshuri 87,264 bavuye ku 69,976 mu mwaka wa 2017. Ni ukuvuga ubwitabire muri aya mashuri bwiyongereyeho 28%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:32 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe