U Rwanda na Jordania mu biganiro bigamije ubufatanye bwa gisirikare

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umugaba mukuru w’ingano z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jordania.

Intumwa zo mu gisirikare cy’u Rwanda zakiriwe muri Jordania

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko intumwa z’u Rwanda zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo za Jordania zizwi nka Jordanian Armed Forces (JAF). Bakiriwe n’ umugaba mukuru w’ingabo za Jordania, Major General Yousef Huneiti .

Intumwa z’ibihugu byombi zagiranye ibiganiro

Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagaba bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku buryo bateza imbere ibisirikare byombi, RDF na JAF.

Igusirikare cya Jordania cyashinzwe mu 1920 kuri ubu ni kimwe mu bisirikare bifite imyitozo n’ibikoresho bihambaye mu gace Jordania iherereyemo. Ibihugu by’ u Rwanda na Jordania bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare no guhererekanya amakuru mu kurwanya iterabwoba.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:14 am, May 18, 2024
temperature icon 19°C
scattered clouds
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe