Umugaba mukuru w’ingano z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Jordania.
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko intumwa z’u Rwanda zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo za Jordania zizwi nka Jordanian Armed Forces (JAF). Bakiriwe n’ umugaba mukuru w’ingabo za Jordania, Major General Yousef Huneiti .
Itangazo ry’ingabo z’u Rwanda rivuga ko abagaba bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku buryo bateza imbere ibisirikare byombi, RDF na JAF.
Igusirikare cya Jordania cyashinzwe mu 1920 kuri ubu ni kimwe mu bisirikare bifite imyitozo n’ibikoresho bihambaye mu gace Jordania iherereyemo. Ibihugu by’ u Rwanda na Jordania bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare no guhererekanya amakuru mu kurwanya iterabwoba.