Bwa mbere Ishyaka PDI rizahatana mu matora y’Abadepite ku giti cyaryo

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Ku nshuro ya mbere Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) ryemeje ko riziyamamaza ku giti cyaryo mu matora y’Abadepite, icyakora abagize inama nkuru y’iri shyaka bo bemeje ko bazakomeza gushyigikira Umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Byagarutsweho mu nteko nkuru y’Ishyaka yahurije hamwe abayoboke ba PDI bahagarariye abandi mu turere twose, abayoboke ba PDI bavuka ko bamaze kwiyubaka bihagije ku buryo bizeye ko bazahatanira imyanya mu mutwe w’Abadepite bakayitsindira ariko ngo haracyari kare kuba batekereza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Perezida w’Ishyaka PDI, Sheikh Musa Fazil Harelimana avuga ko imyanya bateganya gutsindira mu mutwe w’Abadepite izabafasha gukomeza gushyigikira Nyakubahwa Paul Kagame bavuga ko babonyemo ubushobozi budasanzwe bwo kuyobora igihugu kandi ngo bizeye ko azatsinda.

- Advertisement -

Ati “Ntago twajya kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida kandi turi Intangarugero, twamaze kubona ko hari uturusha kuba yakorera neza Abanyarwanda.”

Ni ubwa mbere Ishyaka PDI rizaba rihatanye mu matora y’Abadepite ku giti cyabo, kuko inshuro zose biyungaga ku ihuriro ry’imitwe ya politiki yiyemezaga kwifatanya n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Ubuyobozi bw’iri shyaka buka bwongeye gushimangira ko igihe cyose Paul Kagame azaba ari Umukandida wa FPR Inkotanyi akemera ko bamujya inyuma bazajya babikora.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:23 am, Dec 5, 2024
temperature icon 17°C
broken clouds
Humidity 100 %
Pressure 1014 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe