Igihugu cya Kenya kimaze icyumweru cyibasirwa n’imvura nyinshi cyane yateje imyuzure yatwaye ubuzima bw’abantu igateza n’inkangu, aho abahitanywe n’iyo myuzure barenga 235, ndetse abagera ku 235.000 bakaba barataye ibyabo. Abanyakenya barimo kunamira ababo batakaje ubuzima, banagerageza kongera kwiyubaka. Ntibirarangira ariko, kubera ko hitezwe indi mvura nyinshi kugeza muri Kamena.
Ni mu gihe muri iki cyumweru Perezida wa Kenya, William Ruto, yasuye akarere ka Mathare, avuga ko hazakoreshwa miliyoni zirenga 7 $, mu kongera kwubaka amashuri yakozweho n’imyuzure mbere y’uko yongera gufungurwa.
Perezida Ruto yongeyeho ko ubuyobozi buteganya guha impozamarira abahuye n’imyuzure ku gihe cy’amezi atatu. Yasobanuye ko ingo zose zigeze ku 40.000 z’abateshejwe ibyabo n’imyuzure i Nairobi, guverinoma izabaha amadorari 75 kugirango babashe gushaka aho baba, mu gihe bategereje ko guverinema ibabonera igisubizo.
Ku ishuri ribanza rya Mathare North Primary School, hashize ibyumweru bibiri hacumbitse abantu amagana bakuwe mu byabo n’imyuzure.
Ku rundi ruhande ariko, Peter Murgor, Umuyobozi w’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge muri Kenya, avuga ko ibirimo kubera mu bihugu bituranyi na byo bigira ingaruka kuri Kenya. Ibyo ni ibihugu byabayemo imyuzure nka Uganda, Etiyopiya, Somaliya na Tanzaniya.
Murgor avuga ko abandi bantu bashobora kuzava mu byabo, igihe amazi y’ingomero yarenga urugero akameneka hanze.