Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya BAL rudafitemo ikipe bitewe n’imyitwarire igayitse ya APR BBC yari iruhagarariye.
APR yari iri gushaka itike yo kuzigaragariza abakunzi bayo muri BK Arena biciye mu itsinda ryiswe rya Shara Conference. Uru rugendo ariko ntabwo rwahiriye iyi kipe y’ingabo z’igihugu kuko isoje imikino ari iya nyuma mu itsinda.
Ibi ibigezeho imaze gutsindwa na AS Douane yo muri Senegal amanota 79 kuri 54 . Uyu mukino APR yandikiyemo amateka mabi wakurikiwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we uyobora Senegal Bassirou Diomaye Faye.
APR BBC ibaye ikipe ya mbere ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL inanirwa kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ibera mu Rwanda. APR BBC ni ubwa mbere yari yitabiriye iri rushanwa andi makipe yo mu Rwanda yari yararyitabiriye ni Patriot BBC na REG BBC yo yahanyanyazaga akagera mu cyiciro cya nyuma n’ubwo ntayirabasha kwegukana iri rushanwa.
Guhera tariki ya 24 uku kwezi kwa 5 kugeza tariki ya 1 ukwezi kwa 6 nibwo amakipe 8 yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushawa azaba ari guhatana muri BK Arena yishakamo iyegukana igikombe.