APR BBC ntizagaragara mu mikino ya nyuma ya BAL

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

 Bwa mbere mu mateka u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya BAL rudafitemo ikipe bitewe n’imyitwarire igayitse ya APR BBC yari iruhagarariye.

APR yari iri gushaka itike yo kuzigaragariza abakunzi bayo muri BK Arena biciye mu itsinda ryiswe rya Shara Conference. Uru rugendo ariko ntabwo rwahiriye iyi kipe y’ingabo z’igihugu  kuko isoje imikino ari iya nyuma mu itsinda.

Ibi ibigezeho imaze gutsindwa na AS Douane yo muri Senegal amanota 79 kuri 54 .  Uyu mukino APR yandikiyemo amateka mabi wakurikiwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ari kumwe na  mugenzi we uyobora Senegal Bassirou Diomaye Faye.

APR BBC ibaye ikipe ya mbere  ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL  inanirwa  kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ibera mu Rwanda.  APR BBC ni ubwa mbere yari yitabiriye iri rushanwa  andi makipe yo mu Rwanda yari yararyitabiriye ni Patriot BBC na REG BBC yo yahanyanyazaga akagera mu cyiciro cya nyuma n’ubwo ntayirabasha kwegukana  iri rushanwa.

Guhera tariki ya 24 uku kwezi kwa 5 kugeza tariki ya 1 ukwezi kwa 6 nibwo amakipe 8 yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’iri rushawa azaba ari  guhatana muri BK Arena yishakamo iyegukana  igikombe.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:11 am, Jul 27, 2024
temperature icon 25°C
scattered clouds
Humidity 47 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe