Porogaramu zo gufasha amahanga ni imwe mu nkingi zikomeye za politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kuva intambara ya kabiri y’isi yose irangiye. Nyamara abaturage, bitegura kuvugurura inzego zifata ibyemezo mu matora mu kwa 11 gutaha, ntibiri mu bibashishikaje.
Muri Gashyantare 2022, u Burusiya bwateye Ukraine bushaka kuyigarurira.
Amerika yarahagurutse yihutira kurengera Ukraine. Mu kwezi gushize, Perezida Joe Biden yashyize umukono ku itegeko rigenera Ukraine amadolari miliyari 61. Kuva rugikubita, avuga ko guverinoma ye itazatezuka.
Yagize ati “Leta zunze ubumwe z’Amerika iramutse isunnye, Ukraine yagwa mu kaga. U Bulayi bwagwa mu kaga. Isi yagwa mu kaga. Byatiza umurindi abo ari bo bose bifuza kutugirira nabi. Icyo nshaka kubwira Perezida Putin, nzi kuva cyera, kiroroshye: ntituzasubira inyuma.”
Mu Ukwakira umwaka ushize, umutwe Hamas wo muri Palestine wateye Isiraheli, wica abantu barenga 1,000, ushimuta bunyago abandi barenga 250. Isiraheli yahise itangira intambara ikaze kuri Hamas mu ndiri yayo mu ntara ya Gaza. Intambara imaze guhitana abantu barenga 35,000 nk’uko Hamas ibyemeza.
Muri iyi ntambara, naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye cyane Isiraheli. Itegeko Perezida Biden yasinye mu kwezi gushize riteganyiriza Isiraheli inkunga ya gisirikare y’amadolari miliyari 15.
Ku rundi ruhande ariko abasesenguzi basanga abaturage batitaye kuri ibi bibazo biri ku isonga muri politiki y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, na politiki zo gufasha amahanga muri rusange, muri iki gihe bitegura amatora, nk’uko James Thurber, umwalimu muri kaminuza y’ubushakashatsi yigenga, American University, iri mu mujyi wa Washington D.C abivuga.
Agira ati “Ibipimo byerekana ko abantu batageze kuri 5% ari batekereza ko ikibazo cya Ukraine gikomeye. Ni ko bimeze muri rusange ku birebana na politiki y’ubabanyi n’amahanga, umubano dufitanye n’Ubushinwa, gukumira Putin, cyangwa ibibera muri Gaza.”
Intambara yo muri Gaza yabaye intandaro y’imyigaragambyo ikomeye muri za kaminuza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bariyama guverinoma yabo kubera inkunga itera Isiraheli. Nk’uko abasesenguzi babibona, ni ikimenyetso simusiga ko abaturage, cyane cyane abakiri bato, bashishikajwe no kumenya icyo inkunga igihugu cyabo gitanga mu mahanga zimaze.
Donald Trump, ushobora kuzaba kandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani mu matora yo mu Ugushyingo, nawe ntiyumva impamvu Amerika itanga amafaranga menshi mu nkunga iha amahanga. Muri urwo rwego nk’urugero, aherutse kuvuga ko atowe atarwanirira ibihugu biri mu muryango wa OTAN.
Yagize ati “Sinabarengera. Mu by’ukuri, nabagira inama yo gukora ibyo mushaka byose. Ni akazi kanyu!”
Ibyo ari byo byose, inkunga zikubiye mu itegeko ryo mu kwezi gushize zishobora kuba ari zo za nyuma zikomeye, ku rwego rw’isi muri rusange, muri uyu mwaka mbere y’amatora azaba tariki ya 5 Ugushyingo uyu mwaka.
Usibye umukuru w’igihugu, bazavugurura intebe zose 435 z’Abadepite bo ku rwego rw’igihugu, n’intebe 34% zigize Sena y’igihugu. Uwo munsi kandi leta 13 zizatora ba guverineri bazo bashya. Hazaba n’andi matora menshi atandukanye yo mu nzego z’ibanze hirya no hino mu gihugu.