Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yabwiye abadepite n’abasenateri ko imirimo yo kwagura Stade Amahoro igeze ku gipimo cya 96%. Ndetse ko 4% bisigaye nabyo bizakorwa vuba. Yabitangaje ubwo yagwzaga ku bagize inteko ishingamategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
Iyi stade yongerewe ubushobozi bw’abantu yakira bava ku bihumbi 25, bagera ku bihumbi 45. Ikibuga cy’umupira w’amaguru kizaba kigizwe n’ubwatsi bugezweho buzwi nka Hybrid, bukaba ari ubwatsi bukubiyemo ubwatsi kimeza ndetse n’ubwatsi bw’ubukorano, bukaba ari na bwo buri ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.
Hari abanyarwanda bagaragaje kenshi ko bifuza ko italiki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihiza Kwibohora ikwiriye kuzasanga iyi Sitade yiteguye ndetse ibirori bikaba ari ho bibera. Hari abandi bemeza ko igikombe cy’isi cy’abakanyujije ho muri Ruhango gitegerejwe muri Nzeri nacyo cyazabera kuri iyi Sitade.
Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/2025 izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw, akaba aziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11.2%. ugereranije n’iy’umwaka wa 2023/2024 yamaze gukoreshwa ku gipimo cya 95%.