Kuvugururwa Sitade Amahoro bigeze kuri 96%

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uziel Ndagijimana yabwiye abadepite n’abasenateri ko imirimo yo kwagura Stade Amahoro igeze ku gipimo cya 96%. Ndetse ko 4% bisigaye nabyo bizakorwa vuba.  Yabitangaje ubwo yagwzaga ku bagize inteko ishingamategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.

Iyi stade yongerewe ubushobozi bw’abantu yakira bava ku bihumbi 25, bagera ku bihumbi 45. Ikibuga cy’umupira w’amaguru kizaba kigizwe n’ubwatsi bugezweho buzwi nka Hybrid, bukaba ari ubwatsi bukubiyemo ubwatsi kimeza ndetse n’ubwatsi bw’ubukorano, bukaba ari na bwo buri ku kibuga cy’imyitozo kiri inyuma ya Stade Amahoro.

Hari abanyarwanda bagaragaje kenshi ko bifuza ko italiki ya 4 Nyakanga, umunsi u Rwanda rwizihiza  Kwibohora ikwiriye kuzasanga iyi Sitade yiteguye ndetse ibirori bikaba ari ho bibera. Hari abandi bemeza ko igikombe cy’isi cy’abakanyujije ho muri Ruhango gitegerejwe muri Nzeri nacyo cyazabera kuri iyi Sitade.

Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2024/2025 izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw, akaba aziyongeraho miliyari 574.5 bingana na 11.2%. ugereranije n’iy’umwaka wa 2023/2024 yamaze gukoreshwa ku gipimo cya 95%.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:32 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe