Misitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yakebuye abanyarwanda bagifite umuco wo kunywera amafaranga yose bakoreye ndetse bakananywa inzoga zangiza ubuzima bwabo.
Ibi Minisitiri Musabyimana yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu muganda usoza ukwezi wabereye mu murenge wa Gahanga, uyu muganda witabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi uhagarariye Angola n’uhagarariye u Burundi ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika bitandukanye.
Minisitiri Musabyimana yasabye abitabiriye uyu muganda kwirinda inzoga zangiza ubuzima bwabo zirimo izikunze kwita ibyuma.
Ati:”Icyuma kizirana n’inyama, icyuma gikata inyama iyo umuntu rero afashe inzoga yitwa icyuma yayishyuye amafaranga yakoreye kuva mu gitondo kugeza nimugoroba uwo muntu ntashobora kubaho . Uwo ntabwo ari Umunyarwanda ushobora gutera imbere, uwo muntu aba yiyahura.
Minisitiri Musabyimana kandi yavuze ko impamvu havuyeho ibyiciro by’ubudehe byari kugira ngo abantu bacike ku muco wo kurarikira inkunga ati:” Kugirango dutere imbere buri wese turamubwira ngo gira wigire kuko ubufasha ntabwo buzahoraho kandi ak’imuhana kaza imvura ihise….. Kwirirwa musaba ngo nibabite abakene ntabwo aribyo tuzabafasha kugirango imirimo iboneke izo ni inshingano leta ifite gushyiraho uburyo bw’imikorere haba muri gahunda za leta ndetse no mu z’abikorere ariko ukoze wese twumvikane ko agomba kwiteza I mbere atagomba kwiyahura.”
Minisitiri kandi yasabye abaturage ba Kicukiro kwitabira gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza abanenga ko bakiri inyuma y’uturere two mu cyaro kandi bitwa abanyamujyi ati:” muradutenguha kandi muri abanya mujyi”
Yibukije abaturarwanda muri rusange guharanira kwaka inyemeza bwinshyu ya EMB ndetse abibutsa ko harimo ibihembo ku baka iyi nyemezabwishyu uko baguza ibicuruzwa.