Ibyuma bizirana n’inyama mwikwiyahura! Minisitiri Musabyimana yakebuye abiyahuza inzoga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Misitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude yakebuye abanyarwanda bagifite umuco wo kunywera amafaranga yose bakoreye ndetse bakananywa inzoga zangiza ubuzima bwabo.

 Ibi Minisitiri  Musabyimana yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Kicukiro mu muganda usoza ukwezi wabereye mu murenge  wa Gahanga, uyu muganda  witabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi uhagarariye Angola n’uhagarariye u Burundi ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika bitandukanye.

Minisitiri Musabyimana yasabye abitabiriye uyu muganda kwirinda inzoga zangiza ubuzima bwabo zirimo izikunze kwita ibyuma.

Ati:”Icyuma  kizirana n’inyama, icyuma gikata inyama iyo umuntu rero afashe inzoga yitwa icyuma yayishyuye amafaranga yakoreye kuva mu gitondo kugeza nimugoroba uwo muntu ntashobora kubaho . Uwo ntabwo ari Umunyarwanda ushobora gutera imbere,  uwo muntu aba yiyahura.

Minisitiri  Musabyimana kandi yavuze ko impamvu havuyeho ibyiciro by’ubudehe byari kugira ngo abantu bacike ku muco wo kurarikira inkunga ati:”  Kugirango dutere imbere  buri wese turamubwira ngo  gira wigire kuko  ubufasha ntabwo buzahoraho kandi ak’imuhana kaza imvura ihise….. Kwirirwa musaba ngo nibabite abakene ntabwo aribyo tuzabafasha kugirango imirimo iboneke  izo ni inshingano leta ifite gushyiraho uburyo bw’imikorere  haba muri gahunda za leta ndetse no mu z’abikorere ariko ukoze wese twumvikane ko agomba kwiteza I mbere atagomba kwiyahura.”

Minisitiri kandi yasabye abaturage ba Kicukiro kwitabira gahunda za leta zirimo ubwisungane mu kwivuza  abanenga ko bakiri inyuma y’uturere two mu cyaro kandi bitwa abanyamujyi ati:” muradutenguha kandi muri abanya mujyi”

Yibukije abaturarwanda muri rusange guharanira kwaka inyemeza bwinshyu ya EMB ndetse abibutsa ko harimo ibihembo ku baka iyi nyemezabwishyu uko baguza ibicuruzwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:17 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe