Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Bruce Westerman, uyobora Komisiyo y’Umutungo Kamere.
Ibiganiro by’impande zombi, byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, inzego u Rwanda na Amerika zifatanyamo ndetse n’ibibazo bireba umugabane n’isi muri rusange.
Muri ibi biganiro Perezida Kagame yabasangije urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ndetse anabagaragariza aho u Rwanda rugeze mu myaka 30 ishize. Aba bagize inteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika bari mu ruzinduko mu Rwanda. Bazanagirana ibiganiro n’inzego zindi zitandukanye.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru