Perezida Kagame yakiriye abadepite bo muri USA

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yakiriye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Bruce Westerman, uyobora Komisiyo y’Umutungo Kamere.

Ibiganiro by’impande zombi, byibanze ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize, inzego u Rwanda na Amerika zifatanyamo ndetse n’ibibazo bireba umugabane n’isi muri rusange.

Muri ibi biganiro Perezida Kagame yabasangije urugendo rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside  yakorewe abatutsi. Ndetse anabagaragariza aho u Rwanda rugeze mu myaka 30 ishize. Aba bagize inteko ishingamategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika bari mu ruzinduko mu Rwanda. Bazanagirana ibiganiro n’inzego zindi zitandukanye.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:53 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe