Amakuru ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi aremeza ko Hakizimana Muhadjili na Tuyisenge Arsene basezerewe, bityo batazakomezanya imyitozo b’ikipe y’igihugu.
Hakizimana Muhadjili ni umwe mu batunguranye kuko ari umukinnyi benshi mu bakurikirana umupira wo mu Rwanda badashidikanya ku buhanga bwe. Tuyisenge Arsene nawe ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri Rayon Sport ikimugura ariko umwaka w’imikino wagiye kurangira benshi mu bafana ba Rayon Sport bashidikanya ku bushobozi bwe.
Icyi ni icyiciro cya kabiri cy’abasezererwa mu mavubi ari nako hinjira abashya. Aba bakurikira umuzamu Niyongira Patience, Nsengiyumva Samuel na Iradukunda Simeon nabo bamaze gusezererwa.
Andi makuru ava mu ikipe y’igihugu aremeza ko Bizimana Djihad ndetse na Dylan Georges Maes nabo bamaze kugera mu Bugesera bakaza gutangira imyitozo hamwe n’abandi kuri uyu wa 30 Gicurasi.
Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura guhatanira kuzajya mu gikombe cy’Isi ikazakina na Benin ndetse na Lesotho.