Hakizimana Muhadjili yasezerewe mu myitozo y’Amavubi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Amakuru ava mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi aremeza ko Hakizimana Muhadjili na Tuyisenge Arsene basezerewe, bityo batazakomezanya imyitozo b’ikipe y’igihugu.

Hakizimana Muhadjili ni umwe mu batunguranye kuko ari umukinnyi  benshi mu bakurikirana umupira wo mu Rwanda badashidikanya ku buhanga bwe.  Tuyisenge Arsene nawe ni umwe mu bakinnyi bagize ibihe byiza muri Rayon Sport ikimugura ariko umwaka w’imikino wagiye kurangira benshi mu bafana ba Rayon Sport bashidikanya ku bushobozi bwe.

Icyi ni icyiciro cya kabiri cy’abasezererwa mu mavubi ari nako hinjira abashya. Aba bakurikira umuzamu Niyongira Patience, Nsengiyumva Samuel na Iradukunda Simeon nabo bamaze gusezererwa.

Andi makuru ava mu ikipe y’igihugu aremeza ko Bizimana Djihad ndetse na Dylan Georges Maes nabo bamaze kugera mu Bugesera bakaza gutangira imyitozo hamwe n’abandi kuri uyu wa 30 Gicurasi.

Ikipe y’Igihugu Amavubi iri kwitegura guhatanira kuzajya mu gikombe cy’Isi ikazakina na Benin ndetse na Lesotho.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:17 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1015 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe