Harabura amasaha macye Amavubi y’u Rwanda agakina na Benin mu mukino wa gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexique.
Uyu mukino uzabera muri Cote d’ Ivoire kuwa kane tariki ya 6 Kemena saa tatu z’Umugoroba. Amavubi yamaze kugera muri Cote d’Ivoire ndetse abaminnyi bose uko ari 25 ubu barikUmwe, bose bakoze imyitoze uretse Kwizera Jojea wahageze atinze akazakora imyitozo kuri uyu wa gatatu.
Amavubi ubu ayoboye itsinda n’amanota 4, umukino wa Benin ni ingenzi cyane igihe Amavubi yawutsinda kuko Nigeria na Afuruka y’Epfo bakurikiye amavubi ku rutonde bazihurira hagati yabo, bityo Amavubi atsinze yagira amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.
Imikino 2 u Rwanda ruheruka guhura na Benin yose banganyije igitego 1 kuri 1 gusa umwe muri yo U Rwanda rwaje guhanwa rwamburwa inota rwari rwabonye Benin ihabwa amanota 3 kuko Muhire Kevin yari yakinnye kandi yarujuje amakarita 3 y’umuhondo.
Benin yahamagaye abakinnyi 25 bazahangana n’u Rwanda barimo abanyezamu Saturnin Allagbé ukinira (Dijon FC , Uburafansa) , Marcel Dandjinou ( JDR Stars FC, Afurika y’Epfo), Karim Rahman (Dadje FC, Benin).
Ba myugariro ni Cédric Hountondji (Angers, Uburafansa), David Kiki (FCV Farul Constanța, Romaniya), Rodrigue Fassinou ( Loto-Popo FC, Benin), Rachid Moumini (Ayema FC, Benin), Yohan Roche ( Quevilly – Rouen Métropole,Uburafansa ), Rabiou Sankamao (ASPAC Cotonou FC, Benin), Mohammed Tijani ( Yverdon-Sport FC, Ubusuwisi), Olivier Verdon (PFC Ludogorets Razgrad, Buligariya).
Abakina hagati ni Sessi D’Almeida ( Pau FC, Uburafansa), Dodo ( Smouha SC,Misiri), Prince Ricardo Dossou ( ASVO Benin, Benin), Hassane Imourane ( Modern Future FC, Misiri), Mariano Ahouangbo ( AS Soliman, Tuniziya), Mattéo Ahlinvi ( Arcachon,Uburafansa ), Junior Olaitan ( Troyes, Uburafansa).
Ba Rutahizamu ni Steve Mounié ( Brest, Uburafansa), Andréas Hountondji ( Rodez, Uburafansa), Jodel Dossou ( Sochaux,Uburafansa ), David Tchétchao ( Chicago Fire FC II, Amerika), Tosin Aiyegun ( FC Lorient, Uburafansa), Samson Akinyoola ( Zamalek, Misiri), Romaric Amoussou ( Ismaily SC, Misiri).
Abakinnyi batatu ba Benin bo guhanga amaso
Benin ifite abakinnyi benshi cyane cyane mu busatirizi bashobora guteza ibibazo Amavubi gusa hari 3 bagoye kurushaho ba myugariro b’Amavubi bakwiye guhozaho ijisho.
1.Steve Mounie
Steve Mounie ni umukinnyi ukina asatira izamu afite myaka 29 akinira ikipe ya Brest yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, amaze gutsindira Benin ibitego 16 mu mikino 51 amaze kuyikinira.
Mounie yagize umwaka w’imikino mwiza mu Bufaransa kuko yakinnye imikono 32, yabanje mu kibuga inshuro 20 yatsinze ibitego 6 atanga imipira 2 yavuyemo ibitego.
Mounie niwe Benin igenderaho mu busatirizi atinyirwa imbaraga n’ubuhanga ku mupira kandi azi gutsinda. Mu kimino ibiri u Rwanda ruheruka guhura na Benin yose banganyije igitego 1 kuri 1 ,yose ni imikino Mounie yagoye cyane bwa myugariro b’u Rwanda cyane cyane umukino wo kwishyura kuko ari nawe yabanje mu kibuga.
- Tosin Aiyegun
Aigun yavukiye muri Nigeria kuri papa we w’umunya Nigeria na mama we w’umunya Benin. Mu mwaka wa 22 tariki ya 24 Werurwe nibwo yakiniye Benin bwa mbere icyo gihe batsinze Liberia ibitego 4 ku busa harimo n’igitego cyiwe mu mukino wa gishuti.
Uyu rutahizamu akinira ikipe ya Lorient mu Bufaransa mu cyiciro cya mbere yayijemo avuye muri FC Zurich ikipe ikina icyiciro cya mbere mu Busuwisi. Muri shampiyona irangiye Aiyegun yakinnye imikino 19 atsinda ibitego 2 ufatwa nk’umwaka mubi kuri we ariko azwi nk’umukinnyi uzi gushaka ibitego.
Aiyegun ntabwo azwiho kugumana umupira no kumenya kuwutanga neza ariko azwiho kumenya aho ahagarara neza mu rubuga rw’amahirwa rw’ikipe bahanganye. Ubwenge agira imbere y’izamu no kumenya icyo akoza umupira umugezeho bimugira rutahizamu utinyitsi ku makipe bahangana. Yatangiye gukinira Benin muri 2022 amaze kuyitsindira ibitego 9.
- David Tchetchao
Tchetchao akinira ikipe ya Chicago Fire muri Amerika yayigiyemo mu kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2024 avuye muri ASVO FC, yakiniye ikipe nkuru ya Benin tariki ya 9 Nzeri 2023. Icyo gihe batsinzwe na Mozambique ibitego 3 kuri 2 mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu itsinda barimo rya H bari kumwe n’u Rwanda.
Tchetchao azwiho kugira ubuhanga mukugumana umupira no kuwutanga neza azi gushorera umupira no gutera amashoti ya kure. Ni impano abanya Benin bafata nk’idasanzwe izafasha cyane ikipe y’igihugu cyabo mu myaka iri imbere.
Uyu musore w’imyaka 20 gusa atsindira imbere mu rubuga rw’amahina no hanze yarwo akanashakira bagenzi be amahirwe yo gutsinda ni umukinnyi uteza ibyago iyo ahawe umwanya muto imbere y’izamu, kubera ko akina impande zose urw’iburyo n’rw’ibumoso afatwa nk’aho ariwe ubusatirizi bwa Benin bwubakiyeho.