Benin vs Rwanda: Abakinnyi 3 Amavubi akwiye gucungira hafi

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

 

Harabura amasaha macye Amavubi y’u Rwanda agakina na Benin mu mukino wa gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexique.

Uyu mukino uzabera muri Cote d’ Ivoire kuwa kane tariki ya 6 Kemena saa tatu z’Umugoroba. Amavubi yamaze kugera muri Cote d’Ivoire ndetse abaminnyi bose uko ari 25 ubu barikUmwe, bose bakoze imyitoze uretse Kwizera Jojea wahageze atinze akazakora imyitozo kuri uyu wa  gatatu.

Amavubi ubu ayoboye itsinda n’amanota 4, umukino wa Benin ni ingenzi cyane igihe Amavubi yawutsinda kuko Nigeria na Afuruka y’Epfo bakurikiye amavubi ku rutonde bazihurira hagati yabo, bityo Amavubi atsinze yagira amahirwe yo gukomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.

Imikino 2 u Rwanda ruheruka guhura na Benin yose banganyije igitego 1 kuri 1 gusa umwe muri yo U Rwanda rwaje guhanwa rwamburwa inota rwari rwabonye Benin ihabwa amanota 3 kuko Muhire Kevin yari yakinnye kandi  yarujuje amakarita 3 y’umuhondo.

Benin yahamagaye abakinnyi 25 bazahangana n’u Rwanda barimo abanyezamu   Saturnin Allagbé ukinira  (Dijon FC , Uburafansa) , Marcel Dandjinou ( JDR Stars FC, Afurika y’Epfo), Karim Rahman (Dadje FC, Benin).

 

Ba myugariro ni  Cédric Hountondji (Angers, Uburafansa), David Kiki (FCV Farul Constanța, Romaniya), Rodrigue Fassinou ( Loto-Popo FC, Benin), Rachid Moumini (Ayema FC, Benin), Yohan Roche ( Quevilly – Rouen Métropole,Uburafansa ), Rabiou Sankamao (ASPAC Cotonou FC, Benin), Mohammed Tijani ( Yverdon-Sport FC, Ubusuwisi), Olivier Verdon (PFC Ludogorets Razgrad, Buligariya).

Abakina hagati ni Sessi D’Almeida ( Pau FC, Uburafansa),  Dodo ( Smouha SC,Misiri), Prince Ricardo Dossou ( ASVO Benin, Benin), Hassane Imourane ( Modern Future FC, Misiri), Mariano Ahouangbo ( AS Soliman, Tuniziya), Mattéo Ahlinvi ( Arcachon,Uburafansa ), Junior Olaitan ( Troyes, Uburafansa).

Ba Rutahizamu ni Steve Mounié ( Brest, Uburafansa), Andréas Hountondji ( Rodez, Uburafansa), Jodel Dossou ( Sochaux,Uburafansa ), David Tchétchao ( Chicago Fire FC II, Amerika), Tosin Aiyegun ( FC Lorient, Uburafansa), Samson Akinyoola ( Zamalek, Misiri), Romaric Amoussou ( Ismaily SC, Misiri).

Abakinnyi batatu  ba Benin  bo guhanga amaso

Benin ifite abakinnyi benshi cyane cyane mu busatirizi bashobora guteza ibibazo Amavubi gusa  hari 3  bagoye kurushaho ba myugariro b’Amavubi bakwiye guhozaho ijisho.

 

1.Steve Mounie

Steve Mounie ni umukinnyi ukina asatira izamu afite  myaka 29 akinira ikipe ya Brest yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa,  amaze gutsindira Benin ibitego 16 mu mikino 51 amaze kuyikinira.

Mounie yagize umwaka w’imikino mwiza mu Bufaransa kuko yakinnye imikono 32, yabanje mu kibuga inshuro 20  yatsinze ibitego 6 atanga imipira 2 yavuyemo ibitego.

Mounie niwe Benin igenderaho mu busatirizi atinyirwa imbaraga n’ubuhanga ku mupira kandi azi gutsinda.  Mu kimino  ibiri u Rwanda ruheruka guhura na Benin yose banganyije igitego 1 kuri 1 ,yose ni imikino Mounie yagoye cyane  bwa myugariro b’u Rwanda cyane cyane umukino wo kwishyura kuko ari nawe yabanje mu kibuga.

 

  1. Tosin Aiyegun

Aigun yavukiye muri Nigeria kuri papa we w’umunya  Nigeria na mama we w’umunya Benin. Mu mwaka wa 22 tariki ya 24 Werurwe nibwo yakiniye Benin bwa mbere icyo gihe batsinze Liberia ibitego 4 ku busa  harimo n’igitego cyiwe mu mukino wa gishuti.

 

Uyu rutahizamu akinira ikipe ya Lorient mu Bufaransa mu cyiciro cya mbere yayijemo avuye muri FC Zurich ikipe ikina icyiciro cya mbere mu Busuwisi. Muri shampiyona irangiye Aiyegun yakinnye imikino 19 atsinda ibitego 2 ufatwa nk’umwaka mubi kuri we ariko azwi nk’umukinnyi uzi gushaka ibitego.

Aiyegun ntabwo  azwiho kugumana  umupira no kumenya kuwutanga neza ariko azwiho kumenya aho ahagarara neza mu rubuga rw’amahirwa rw’ikipe bahanganye. Ubwenge agira imbere y’izamu no kumenya icyo akoza umupira umugezeho bimugira rutahizamu utinyitsi ku makipe bahangana.  Yatangiye gukinira Benin muri 2022 amaze kuyitsindira ibitego 9.

 

  1. David Tchetchao

 

Tchetchao akinira ikipe ya Chicago Fire muri Amerika yayigiyemo mu kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2024 avuye muri ASVO FC, yakiniye ikipe nkuru ya Benin  tariki ya 9 Nzeri 2023. Icyo  gihe batsinzwe na Mozambique ibitego 3 kuri 2 mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu itsinda barimo rya H bari kumwe n’u Rwanda.

Tchetchao azwiho kugira ubuhanga mukugumana umupira no kuwutanga neza  azi gushorera umupira no gutera amashoti ya kure.  Ni impano abanya Benin bafata nk’idasanzwe izafasha cyane ikipe y’igihugu cyabo mu myaka iri imbere.

Uyu musore w’imyaka 20 gusa  atsindira imbere mu rubuga rw’amahina no hanze yarwo akanashakira bagenzi be amahirwe yo gutsinda ni umukinnyi uteza ibyago iyo ahawe umwanya muto imbere y’izamu, kubera ko  akina impande zose urw’iburyo n’rw’ibumoso afatwa nk’aho ariwe ubusatirizi bwa Benin bwubakiyeho.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:51 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe