Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi icyenda yaburiwe irengero nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’igihugu binyuze mu itangazo bashyize hanze.
Saulos Chilima yari mu nzira yerekeza i Mzuzu, agiye gushyingura nyakwigendera Ralph Kasambala wahoze ari Minsisitiri muri iki gihugu. Iyi ndege y’igisirikare cya Malawi yari irimo abantu 10 yatangiye kubura ku murongo w’abagenzura indege kuri uyu wa mbere mu masaha y’igitondo imaze kuva mu murwa mukuru wa Malawi Lilongwe.
Perezida yahise ategeka ko hatangira ibikorwa by’ubutabazi ndetse abari bayirimo bose bakarokorwa batarapfa nyuma y’uko itumanaho ryabo ritangiye kubura ku murongo.
Byari biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy’indege cya Mzuzu kiri mu majyaruguru y’igihugu saa yine za mu gitondo ku isaha ya Malawi ni saa tatu ku isaga ngenga masaha ya GMT.
Perezida Lazarus Chakwera yabwiwe iby’iyi mpanuka n’umugaba w’ingabo yahise asubika urugendo yari afite muri Bahamas kuri uyu wa mbere ni mugoroba.
Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu rivuga ngo “turakomeza kubaha amakuru uko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege bigenda bigira icyo bitanga”
Gusa iri tangazo rivuga ko icyatumye iyi ndege iburirwa irengero kitaramenyekana nk’uko General Valentino Phiri yabibwiye Perezida Chakwera, Moses Kunkuyu Minisitiri w’itumanaho yabwiye BBC ko ibikorwa byo gushaka iyi ndege biri gushyirwamo imbaraga n’ubwo bitoroshye.
Nyakubahwa Chilima yari agiye guhagararira igihugu mu muhango wo gushyingura Ralph Kasambara wahoze ari minisitiri witabye Imana kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Chilima w’imyaka 51 yabaye Visi Perezida wa Malawi guhera mu mwaka wa 2014.