Indege yatwaye Visi Perezida wa Malawi yabuze

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Indege yari itwaye Visi Perezida wa Malawi Saulos Chilima n’abandi icyenda yaburiwe irengero nk’uko byashimangiwe n’Ibiro bya Perezida w’igihugu binyuze mu itangazo bashyize hanze.

Saulos Chilima yari  mu nzira yerekeza i Mzuzu, agiye gushyingura nyakwigendera Ralph Kasambala wahoze ari Minsisitiri muri iki gihugu. Iyi ndege y’igisirikare cya Malawi  yari irimo abantu 10  yatangiye kubura ku murongo w’abagenzura indege  kuri uyu wa mbere mu masaha y’igitondo  imaze kuva mu murwa mukuru wa Malawi Lilongwe.

Perezida yahise ategeka ko hatangira ibikorwa by’ubutabazi ndetse abari bayirimo bose  bakarokorwa batarapfa  nyuma y’uko itumanaho ryabo ritangiye kubura ku murongo.

Byari biteganyijwe ko iyi ndege igera ku kibuga cy’indege cya Mzuzu kiri mu majyaruguru y’igihugu saa yine za mu gitondo ku isaha ya Malawi ni saa tatu ku isaga ngenga masaha ya GMT.

Perezida Lazarus Chakwera yabwiwe  iby’iyi  mpanuka n’umugaba w’ingabo  yahise asubika urugendo yari afite muri Bahamas kuri uyu wa mbere ni mugoroba.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu rivuga ngo “turakomeza kubaha amakuru uko ibikorwa byo gushakisha iyi ndege bigenda bigira icyo bitanga”

Gusa iri tangazo rivuga ko icyatumye iyi ndege iburirwa irengero  kitaramenyekana nk’uko General Valentino Phiri yabibwiye Perezida Chakwera, Moses Kunkuyu Minisitiri w’itumanaho yabwiye BBC ko ibikorwa byo gushaka iyi ndege biri gushyirwamo imbaraga n’ubwo bitoroshye.

Nyakubahwa  Chilima  yari agiye guhagararira igihugu mu muhango wo gushyingura  Ralph Kasambara wahoze ari minisitiri   witabye Imana kuwa gatanu w’icyumweru gishize. Chilima w’imyaka 51 yabaye Visi Perezida wa Malawi guhera mu mwaka wa 2014.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:06 am, Jun 26, 2024
temperature icon 15°C
clear sky
Humidity 72 %
Pressure 1021 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 0%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:02 am
Sunset Sunset: 6:02 pm

Inkuru Zikunzwe