Amerika irababaye ngo Uburusiya na Korera ya Ruguru babanye neza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin, yasezeranyije Koreya ya Ruguru gukorana nayo mu nzego z’ubucuruzi n’umutekano, “bitagenzurwa n’ibihugu by’Uburayi na Amerika”.

Putin yemereye kandi Koreya ya ruguru kuyishigikira mu buryo butajegajega. Biri mu itangazo ikinyamakuru , Rodong Sinmun  cyaraye gisohoye imbere y’umunsi  umwe ngo Putin atangire urugendo rw’iminsi ibiri agirira muri Koreya ya Ruguru.

Iryo tangazo rivuga ko ibihugu byompi byubatse umubano mwiza n’ubufatanye bishingiye ku buringanire, kubahana no kwizerana mu myaka 70 ishize.

- Advertisement -

Iki kinyamakuru Rodong Sinmun,  kivuga ko Prezida Putin yemeje  ko azashyigikira icyo gihugu igihe cyose kizaba kiri kurwanira uburenganzira bwacyo.  atitaye ku byo yise “Igitutu cya Amerika n’ibikangisho byo mu rwego rwa gisirikare.”

Umujyanama  wa perezida Vladimir Putin mu  by’ububanyi n’amahanga , Yuri Ushakov, yavuze ko Koreya ya Ruguru n’Uburusiya bishobora gusinyana  amasezerano atandukanye arimo ayerekeye “ibibazo by’umutekano”.

Yuri Ushakov yashimangiye ko ayo masezerano atazaba agamije kurwanya ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Nta mazina y’igihugu na kimwe iryo tangazo rivuga. Gusa, yaba Uburusiya, yaba Koreya ya Ruguru, ibi bihugu bifatwa nk’ibihugu bikunze  guhangana  n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi   birimo Amerika n’Uburayi.

Itangazo ry’Ikinyamakuru, Rodong Sinmun, rivuga kandi ko Putin ashimira Koreya Ruguru mu gushyigikira  “ Ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare muri Ukraine.”

N’ubwo bimeze gutya ariko Amerika ivuga ko ihangayikishijwe n’ubushuti buri hagati y’Uburusiya na Koreya ya Ruguru . John Kirby uvugira akanama gashinzwe umutekano   mu biro bya Perezida wa Amerika yagize ati:”Ikituraje inshinga cyane cyane ni ingaruka  ubushuti hagati y’ibyo bihugu  bushobora  kugira ku banyagihugu ba Ukraine. Turazi neza ko zimwe mu ntwaro zo mu bwoko bwa Misile Balisitike Uburusiya bukoresha mu bitero  bugaba muri Ukraine ari izo muri Koreya ya Ruguru.”

Amerika kandi yongeraho ko itazarebera ubwo bushuti ngo bukomeza gufata indi ntera

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:21 am, Sep 29, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1011 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 90%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:46 am
Sunset Sunset: 5:53 pm

Inkuru Zikunzwe