APR yateye gapapu Al Hilal kuri myugaruro w’umunya Senegal

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Myugariro w’umunya Senegal  Alioune Souané wari waratangajwe ko azakinira ikipe ya Al Hilal yo muri  Sudan yamaze kugera I Kigali aje gusinyira APR FC.

Alioune Souané  yakinaga mu ikipe ya Jaraaf de Dakar y’iwabo muri Senegal ikinyamakuru Record.sn cyavuze ko uyu mukinnyi yisubiyeho akajya muri APR FC nyuma yo kuganira n’umuryango we bagasanga APR FC ibyo ibaha biruta ibyo Al Hilal ibaha.

Iki kinyamakuru kivuga ko yaguzwe ibihumbi 60 by’ama euro(60.000 euros) ni miliyoni 84  z’amanhyarwanda(84000000frw). Kivuga kandi  ko azajya ahembwa ibihumbi 5 by’ama Euro ni ukuvuga ahwanye na miliyono 7 z’amanyarwanda(7000000frw).

- Advertisement -

Uyu mukinnyi buvugwa ko yageze I Kigali mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 22 Kamena,  biteganyijwe ko akora ikizamini cy’ubuzima agahita asinya. Mbere yo gusinya kandi iki kinyamakuru gikomeza kivugwa ko nawe ubwe azabanza guhabwa ibihumbi 13 by’ama Euro ni ukuvuga  miliyoni 18 n’ibihumbi 200 by’amanyarwanda(18200000frw).

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:33 am, Oct 26, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:38 am
Sunset Sunset: 5:48 pm

Inkuru Zikunzwe