Abanyarwanda baba hanze baratangira gufatira indangamuntu muri ambasade

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyasohoye itangazo rimenyesha abanyarwanda baba mu mahanga ko bashobora kubona indangamuntu ndetse na Pasiporo basabye mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse bakabifatira muri ambasade.

Mu itangazo ikigo cy’abinjira n’abasohoka cyasohoye kuwa gatanu taliki 28 Kamena rivuga ko sisiteme yo gusaba indangamuntu ndetse na Pasiporo binyuze ku rubuga irembo ku banyarwanda baba mu mahanga yamaze kubakwa. Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu NIDA n’urubuga Irembo.

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka buvuga ko iyi gahunda ije gufasha abanyarwanda baba mu mahanga badafite indangamuntu kandi bazikeneye. Imyirondoro yabo ndetse n’ibindi bisabwa ngo umuntu ahabwa indangamuntu na Pasiporo bizajya bikorerwa byose kuri ambasade y’u Rwanda ibegereye.

- Advertisement -

Ubusanzwe abanyarwanda baba mu mahanga bajyaga bajyaga basabwa gutanga imyirondoro n’ibibaranga birimo amafoto n’ibikumwe bikogererezwa ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka nacyo kikabyoherereza ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIDA) hanyuma ibyangombwa byamara gukorwa bigasubira mu kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka kikabyoherereza ambasade uwasabye yanyuze mo.

Hari kandi abanyarwanda byasabaga ko batega bakaza mu Rwanda gukurikirana ibijyanye n’indangamuntu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:56 pm, Nov 21, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1009 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:39 am
Sunset Sunset: 5:52 pm

Inkuru Zikunzwe