Miliyari 6.2 Frw zigiye gushorwa mu kwagura Rwanda Coding Academy

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imirimo yo kwagura ikigo cyigisha ikoranabuhanga cya Rwanda Coding Academy irarimbanije. Izi nyubako nshya zongerewe ku zari zisanzwe ngo nizuzura Iki kigo kizabasha kwakira abanyeshuri barushije umubare abo cyari gisanzwe cyakira.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu kigenzura imyigishirize y’imyuga n’ubemyingiro Rwanda TVET Board Paul Mukunzi avuga ko uyu mushinga wo kwagura Rwanda Coding Academy ugamije kongera ibikorwaremezo bifasha abanyeshuri mu myigire.

Ikigo Rwanda Coding Academy nikimara kwaguka

Kwagura Rwanda Coding Academy bizatwara arenga Miliyari 6.2 mu mafaranga y’u Rwanda. Hazongerwa mo amashuri yo kwigira mo ajyanye n’igihe ndetse n’ibyumba bicumbikira abanyeshuri. Byitezwe ko uzatwara igihe cy’amezi 18.

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro igaragaza ko ubu icyo kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 360, mu gihe nikimara kuvugururwa kizaba gishobora kwakira abanyeshuri 540.

Iki kigo ni kimwe mu bigo byigisha ikoranabuhanga rya Mudasobwa ryo ku rwego rwo hejuru ndetse cyakira abanyeshuri bafite ubuhanga budasanzwe mu ikoreshwa rya Mudasobwa. Giherereye mu karere ka Nyabihu, cyatangiye mu mwaka wa 2019. Uyu mushinga wo kucyongerera ubushobozi ni umwe mu mishinga y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Korea y’epfo binyuze mu kigo cya Korea y’epfo cy’ubutwererane cya KOICA.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:54 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe