Dore kode 5 zifungura ibihishwe muri telefone yawe

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Iyo ukanze *131# ubona iki? Iki n’ikibazo umuntu wese yasubiza, gusa hari kode (codes) nyinshi ushobora gusanga benshi tuba tutazi, akenshi zinatandukana bitewe na sosiyete yitumanaho, zishobora gutuma tumenya ibihishwe tutari tuzi muri telephone zacu.

Makuruki.rw yakwegeranyirije byinshi kuri USSD protocol (Unstructured Supplementary Service Data) ni ukuvuga amabwiriza y’inyongera arenze kubyo tubona muri telephone tugakandaho imbonankubone (user interface) benshi babyita “quick codes, feature code” bigufasha kureba ibihishwe.

USSD ikora itumanaho ryihuse hagati ya telephone yawe ndetse na mudasobwa ya sosiyete yitumanaho ukoresha cyangwa ibintu bihishwe muri telephone, ubigeraho iyo ugiye ahandikirwa nimero ugiye guhamagara, akenshi zitangizwa nakanyenyeri * zigaherukwa n’urwego #, hagati haba harimo urutonde rw’imibare. (haba hari amahirwe yegereye zero ko umuntu wese yazikoresha).

- Advertisement -

Ntabwo ari bibi kubikora, abantu benshi ntibashishikazwa nibyo umunara w’iwabo uri gukora, cyangwa se ngo bashake kumenya nimero ya IMEI yabo (byinshi turibubivuge), ariko bishobora kugushimisha kumenya ibyo utari witeze kumenya kuri telephone yawe iba iri gukora baba barahishe.

Dore urutonde rwa kode (codes), nkuko twabivuze atandukana bitewe n’ubwoko bwa telefone (GSM, CDMA, android, symbian, apple n’ibindi) na za sosiyete zitumanaho, Urugero iyo ukanze *182# ukoresha mobile money, cyangwa Aitel money ariko tigo cash ho bakoresha*500#. Izi kode 5 zikorana na android hafi ya zose.

1. Kugenzura telephone yawe: *#*#4636#*#

Iyo ugiye aho wandikira nimero ugiye guhamagara, maze ukandika *#*#4636#*# uhita ubona settings zihishwe zagufaha gukora ibintu bihambay, urugero ushobora kuba wahindura umuvuduko wa internet ya telefone wenda ikava kuri 2G (GSM-CDMA) ikagera kuri 3G (WCDMA-LTE), ushobora kubona n’ubushobozi bya sim card urigukoresha, kureba telephone zikwegereye, ibyo telephone irigukurura n’ibindi.

Nanone ushobora kumenya byinshi kuri Wi-Fi (wireless fidelity) ukoresha, ndetse n’amakuru y’ukuntu ukoresha telephone yawe urugero nka program umaraho igihe kirekire.

2. Kubona umubare wa IMEI yawe: *#06#

IMEI (international mobile station equipment identity) n’ingenzi cyane n’umubare wihariye wa telephone yawe bwite, ushobora kwifashishwa mukugaragaza telefone zibwe, na none IMEI ushobora kuyifashisha mugihe usaba ubufasha nko kuri sosiyete yitumanaho.

3. Kureba call forwarding

Call forwarding ni nimero iyo baguhamaye ntibakubone, wenda telefone izimije, itari gufata umurongo (réseau) (network) uhagije, cyangwa watinze kuyitaba. Uhamagaye bahita bamuyobora ku yindi nimero washyizemo ushobora kobonekeraho.

Dore uko bikorwa:

Kuyemeza: **kode*(Nimero ushaka ko bazajya bakubonaho iri kumwe na kode y’igihugu urimo) *10#.

Kuyikuraho: # # kode **10#. Kugenzura niba ibyo wemeje byagiyemo: * #kode #.

Kode yo kuzuzamo ni:

21 ikoreshwa” ku mpamvu zose zateganijwe “, 61 ikoreshwa” igihe baguhamaye ntubashe kuyitaba “, 62 ikoreshwa igihe” telefone yawe itari gucamo izimije cyangwa se indi mpamvu yatumye uva ku murongo “, 67 ikoreshwa” igihe uri kuyivugiraho “. Ikidasanzwe” igihe baguhamagaye ntubashe kuyitaba “, ushobora gushyiraho igihe telefone yawe izajya isonera mbere y’uko yoherezwa kuri ya nimero yindi wemejemo. Kwemezamo icyo gihe wakoresha ubu buryo: **61*(Nimero ushaka ko bazajya bakubonaho iri kumwe na kode y’igihugu urimo) **(umubare w’amasegonda) #.

4. Guhisha umwirondoro wawe (urugero nimero yawe ya telephone) k’umuntu uhamagaye: #31#

Hari uburyo uba udashaka ko umuntu ugiye guhamagara amenya nimero yawe ukoresha ukaba wakanda ziriya kode kugirango nimero yawe uyihishe ibyo bakunze kwita private number (nimero yihariye) hari telephone zibikora utiriwe ukanda ziriya kode arko uramutse usanze itabikora wakwifashisha buriya buryo.

Iyo rero ushaka kuyigaragaza cyangwa se gukuramo ibyo wemeje ukanda *31# bikaba bivuyemo.

5. Gufungura call waiting: *43#

Benshi muri twe hari abatazi akamaro ka call waiting muri telefone zabo ariko ni ingenzi cyane, hari igihe ubari uri kuyivugiraho hakagira undi uhita aguhamagara, iyo rero utigeze wemeza (activé) ya call wait (hamagara utegereze) ya telefone yawe wawundi uguhamagaye bamwereka ko uhuze (call busy) bikaba byinubirwa na benshi dore ko uba aguhamagaye aba agukeneye, kubihindura rero ukaba wakanda ziriya kode. Iyo rero ushaka kuyikuramo mu gihe wayemeje ukanda #43# naho kugenzura niba ufitemo call waiting cyangwa se ntayirimo ukanda *#43#.

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:13 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 28°C
broken clouds
Humidity 42 %
Pressure 1009 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe